Kigali: Baratabariza umuturage uhora ava amaraso nyuma yo gukubitwa n’ushinzwe umutekano amuziza gukina ikiryabarezi



Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Bugarama, mu kagari k’Agateko, mu murenge wa Jari ho mu mujyi wa Kigali baratabariza umuturanyi wabo witwa Nsabimana Jean de Dieu wakubiswe n’ushinzwe umutekano mu kagari (Cell Commander) witwa Murangwa Innocent akamuhindura intere kuri ubu akaba ahora ava amaraso mu kibuno cyane cyane iyo ahagaze.

Nk’uko Nsabimana wakubiswe aganira na BTN TV avuga ko ushinzwe umutekano mu kagari k’Agateko yamukubise biturutse ku kuba uyu mugabo yarakinaga ikiryabarezi maze akakirya ariko ngo bagasanga nta mafaranga arimo. Ibyo byatumye yumvikana na nyiracyo ko agiye kugicyura, noneho nyiracyo akazaza kugitwara aruko azaniye Nsabimana amafaranga yari yariye.

Gusa nyir’icyo kiryabarezi ngo yahise aca inyuma ajya guhamagara ushinzwe umutekano mu kagari, bazana n’abanyerondo maze badukira uwo muturage barakubita kugeza ubwo ahinduwe intere nk’uko abyivugira. Ati: “Nagiye gukina urusimbi maze imashini nyiriye, twaruye dusanga amafaranga nta yarimo. Bahamagara nyir’imashini ngo aze anyishyure amafaranga yanjye, bamaze kumuhamagara araza turumvikana, tuvugana ko imashini nyitwara bakazaza kuyitora bayazanye, ngeze hepfo bamaze kuyimpa, ubwo bahise bahamagara abayobozi”.

Uyu mugabo, Nsabimana akomeza avuga ko nyuma yo gukubitwa yagiye kuri RIB, maze bakamubwira ko agomba kubanza kwivuza aribwo yagiye i Kibagabaga agashyirwa mu bitaro ariko akaza gutaha adakize neza ngo kuko na n’ubu iyo ahagaze ava amaraso mu kibuno bityo agasaba ubufasha ndetse no kurenganurwa.

Bamwe mu batuye muri aka gace babonye uyu mugabo akubitwa bavuga ko nta buryo bwo kumutabara bwashobokaga ngo kuko yakubiswe n’uwo ushinzwe umutekano mu kagari ahagarikiwe n’abanyerondo umunani, aho nta muturage washoboraga gukiza cyangwa se gufotora ngo kuko basabwe gushyira telefone zabo kure.

Ku ruhande rwa Murangwa Innocent uvugwaho gukubita uyu mugabo, we abihakanira kure akavuga ko uwo mugabo yakubiswe na ba nyir’icyo kiryabarezi yari atwaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Jari, Iyamuremye Francois avuga ko iby’icyo kibazo ntabyo azi ngo kuko ntacyo yigeza yakira. Nyamara abaturage bakavuga ko icyo kibazo ku murenge bakizi ahubwo ko bakomeje kurenganya uwo muturage, bakifuza ko yarenganurwa mu buryo bukurikije amategeko.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.