Umwihariko wa Gasabo mu kwamamaza Umukandida Paul Kagame



Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, byakomereje mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024.

Abaturage baturutse hirya no hino mu Mirenge igize ako Karere, kimwe n’ibindi bice bituranye na ko, bari babukereye, bakaba bazindukiye ari benshi kuri site ya Bumbogo ku musozi ahirengeye ku buryo uhari aba areba ibice bitandukanye by’u Rwanda, by’umwihariko Umujyi wa Kigali.

Abaganiriye na Kigali Today, icyo bahurizaho ni uko bishimira ibyiza byinshi bagejejweho na Paul Kagame, ku isonga hakaba umutekano utuma bakora bakiteza imbere. Bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda kugira ngo iterambere rirusheho kwiyongera.

Akarere ka Gasabo ni kamwe mu Turere tw’Umujyi wa Kigali kabonekamo ibikorwa binini by’iterambere nka Stade Amahoro, Kigali Convention Centre, BK Arena, Amahoteli na za Kaminuza nka African Leadership University, Carnegie Mellon University, Kepler College, n’ibindi byinshi.

Ni Akarere kandi kabarizwamo inyubako zitandukanye nk’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ingabo n’izindi Minisiteri zitandukanye.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.