Niger: Imfungwa zisaga 200 zatorotse gereza harimo n’izacikanye intwaro



Imfungwa zibarirwa muri 200 zatorotse gereza ya Koutoukalé zari zifungiyemo iri mu birometero bikeya uvuye mu Murwa mukuru wa Niger, Niamey, aho zari ziganjemo abafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubwihebe, ariko harimo n’abafunzwe nyuma guhamwa n’ibyaha birimo gukoresha no gucuruza ibiyobyebwenge n’ibindi byaha bitandukanye.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri gereza imbere ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, ari rwo rwaburiye abarinzi ba gereza, ariko bidatinze imfungwa zashoboye gukingura inzugi za gereza za ‘burende’ n’ibyuma bikomeye bisanzwe bizengurukije gereza ya Koutoukalé, bahita baburira mu bice bitandukanye, bamwe batwaye n’intwaro n’imodoka.

Ubutumwa bwa Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Niger, yamenyesheje ba Guverineri bose n’abayobora imidugudu yegereye iyo gereza ndetse n’abanyamadini abinyujije kuri radiyo, yemeje ko imfungwa zisaga 200 zatorotse gereza asaba ko bagomba gutanga amakuru ku muntu wese babona bakamugirira amakenga.

Kugeza ubu agace kose gakikije umugezi wa Niger karimo gukorwamo umukwabu udasanzwe harimo n’ibice bitandukanye bya Niamey na Tillabéri.

Ibibazo bikomeje kwiyongera, hibazwa uko abo barashe muri gereza bagafasha imfungwa gutoroka bashoboye kwinjira muri gereza ya Koutoukalé kuko ubundi ifatwa nk’imwe muri gereza zikomeye kandi zirindwa cyane.

Mu bihe bibiri bitandukanye, ibyihebe bituruka ku mupaka wa Mali byagerageje gutera iyo gereza bishaka bagenzi babo bayifungiyemo, ariko birananirana, ubu ikibazo ni ukumenya uko byagenze kugira ngo iyo gereza ishobora gufungurwa n’imfungwa zari ziyirimo, n’uko zashoboye kubona intwaro nyinshi zitavuye muri gereza, ibyo byose ni ibitegerejwe kuzasubizwa mu iperereza ryahise ritangira gukorwa, rigamije kugaragaza uko byagenze kugira ngo iyo gereza ifungurwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.