U Rwanda rwagenewe miliyari zirenga 47 Frw zo kunganira imishinga mito n’iciriritse



Banki y’Amajyambere ya Afurika y’Uburasirazuba, EADB yatangaje ko yagennye miliyoni 36$ (arenga miliyari 47,1 Frw) yo gushyigikira imishinga mito n’iciriritse yo mu Rwanda.

Inkunga izasaranganywa imishinga 500 yo mu gihugu hose, ba nyirayo amafaranga akazajya abageraho binyuze muri banki zizafatanya na EADB nka Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, Duterimbere Imf Plc, AB Rwanda Plc na Letshego Rwanda.

Izo banki zizajya zitanga inguzanyo zishyurwa ku nyungu itaremereye ku mishinga iri mu buhinzi, ubwikorezi, ubucuruzi n’inganda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ishoramari rya leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Linda Rusagara yagaragaje ko imishinga mito n’iciriritse igira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu bityo ko ikwiriye gushyigikirwa.

Yabishimangije ko iyo mishinga iha akazi ubu abarenga miliyoni 2,5 ikagira uruhare rukomeye mu bijyanye n’imisoro, ari yo mpamvu “nshimira EADB ku kuyifasha gukura mu buryo bw’imari, no gutanga ubufasha mu bya tekiniki kuri ibyo bigo by’imari bine byo mu Rwanda.”

Ati “Guteza imbere iyo mishinga mito n’iciriritse, ni gahunda yagutse yafashwe n’u Rwanda cyane ko igira uruhare rukomeye mu musaruro mbumbe w’igihugu no kwimakaza iterambere ry’ubukungu budaheza.”

Umuyobozi Mukuru wa EADB, Vivienne Yeda, yagaragaje uburyo imishinga minini n’imito ari yo ikomeje kuzamura ubukungu bwa Afurika y’Ubuarasirazuba, ari yo mpamvu barajwe ishinga no kuyireza imbere binyuze mu bigo by’imari.

Ati “Mu myaka 50 ishize, EADB yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bwa Afurika y’Uburasirazuba binyuze muri gahunda yayo ijyanye n’iby’imari ku buryo za miliyoni z’abaturage bo mu Karere babyungukiyemo.”

Yashimiye u Rwanda ku bwo gushyiraho gahunda ihamye yo guteza imbere iyo mishinga, agaragaza ko ihura n’ibibazo byinshi byo kubona amafaranga yo gukoresha, bityo ko kuyitaho ari ko kwimakaza iterambere ry’ubukungu nyako.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Pitchette Kampeta Sayinzoga yavuze ko bijyanye n’uruhare rw’iyo mishinga mu iterambere ry’igihugu, ari cyo gituma ihora ishaka imari no hanze y’u Rwanda kugira ngo iyo mishinga ifashwe.


Ati “Twese tuzi ko kubona amafaranga yo kwifashisha mu mishinga itandukanye bitaba byoroshye. Ni yo mpamvu dufatanya n’ibigo birimo EADB kugira ngo iyo mishinga n’abikorera muri rusange bafashwe mu buryo burambye.”

Yunganiwe n’Umuyobozi Mukuru wa DUTERIMBERE IMF PLC, Ngabonziza Alphonse, washimiye EADB ku bw’icyizere yabagiriye nk’umufatanyabikorwa wa nyawe, avuga ko ari intambwe ikomeye itewe mu gukomeza kwimakaza serivisi z’imari zidaheza.

EADB imaze imyaka 57 ishinzwe, mu 1980 yagarutse mu buryo bushya, ihabwa inshingano zo guteza imbere ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu mu bihugu byari ibinyamuryango ni ukuvuga, u Rwanda, Uganda, Tanzanie na Kenya.

Uretse gufasha imishinga mito n’iciritse gukura, iyi banki ifite ibiro ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo inafasha by’umwihariko imishinga ibungabunga ibidukikije, ingufu zisubira, kurengera ikirere, ibikorwaremezo, ubuhinzi bugamije ubucuruzi, ubukerarugendo n’indi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.