Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje ko umutoza mukuru azatangazwa mu cyumweru gitaha



Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yatangaje ko umutoza mukuru azatangazwa mu cyumweru gitaha, ari na bwo azatangira akazi.

Ku wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024, mu Nzove, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino uzatangira mu kwezi gutaha.

Iyi myitozo yakoreshejwe na Rwaka Claude usanzwe ari umutoza w’ikipe y’abari n’abategarugori ndetse na Mazimpaka André uherutse gutangazwa nk’umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.

Umuvugizi wa Rayon Sports yabajijwe n’itangazamakuru ibijyanye n’umutoza mukuru udahari, maze asubiza ko bitarenze mu Cyumweru kimwe azaba yahageze.

Yagize ati: “Murabizi ko kugeza ku itariki 15 z’ukwezi turangije [Kamena] hari undi mutoza twari dufite, twaratandukanye ku mpamvu twagiye gusobanura. Umutoza wacu mushya n’abo bazakorana, byitezwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo bazatangazwa ku mugaragaro, bakanatangira akazi”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.