Perezida Félix Tshisekedi yayoboye inama yihutirwa yiga ku kibazo cy'umutekano



Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu yayoboye inama yibanze "ku bibazo byihutirwa byerekeye umutekano muke" wo mu burasirazuba bwa RDC.

Ni inama yabereye mu ngoro ya Tshisekedi iherereye ahitwa Mont Ngaliema, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe wa RDC, uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ingabo, uw’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’uw’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Iyi nama yabaye nyuma y’indi y’ikitaraganya mu cyumweru gishize Tshisekedi yahuriyemo n’abasirikare bakuru mu ngabo ze, nyuma y’uko M23 ihanganye mu ntambara na FARDC yari imaze kwigarurira Kanyabayonga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yatangaje ko Tshisekedi "ahangayikishijwe" n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo by’umwihariko ifatwa rya Kanyabayonga, ibyatumye ashyiraho ’Task Force’ ishinzwe umutekano igomba kumukurikiranira uko ibintu byifashe.

Yavuze ko iri tsinda Tshisekedi yashyizeho rizajya riterana buri cyumweru mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu byifashe no kugaragaza ba nyirabayazana mu guteza umutekano muke.

Inama ya mbere y’iri tsinda rigizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi bakuru na Tshisekedi, yabaye mu ijoro ryacyeye rimugezaho "raporo y’uko kuri ubu ibintu byifashe ku kibuga [cy’intambara]".

Ni Tshisekedi wahise ategeka ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Congo "gutangiza ibikorwa bikwiye mu rwego rwo kurinda ubusugire bw’igihugu".

Perezida wa RDC yatanze iryo tegeko mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gutangaza ko Kinshasa n’uruhande bahanganye bemeye agahenge k’ibyumweru bibiri mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara.

Muyaya icyakora yavuze ko RDC yiteguye "gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kwisubiza buri gace k’ubutaka bw’igihugu cyacu bufitwe n’ibyo byihebe (M23) ndetse n’u Rwanda".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.