Umutoza w'ikipe y'Igihugu Amavubi ahangayikishijwe n'itsinda rya D u Rwanda rwatomboye



Umutoza Frank Torsten Spittler w’ikipe y’igihugu Amavubi, atewe inkeke n’itsinda yisanzemo nyuma ya tombora yabaye ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024. Amavubi yisanze mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Mu makipe atatu ari kumwe n’Amavubi muri iri tsinda, abiri muri yo bari no kumwe mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Itsinda D ririmo Amavubi, Libya, Benin ndetse na Nigeria. Nigeria na Benin zisanzwe ziri kumwe n’Amavubi mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya cya 2026.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko bibabaje kongera kwisanga mu itsinda rimwe na Benin na Nigeria.

Ati "Mu by’ukuri bibabajemo kuba dufite amakipe abiri mu itsinda, Nigeria na Benin tunarimo gukina mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Ariko ni uko bimeze nta kundi."

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.