Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka yasuye ikicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, ku wa Kane yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Gen. Shavendra ari mu Rwanda aho ku wa Kane yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Ari mu bashyitsi bitabiriye ibi birori muri Stade Amahoro.
Ibiganiro bye n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda byibanze ku "kuzamura ubufatanye busanzwe hagati y’ingabo za Sri Lanka n’iz’u Rwanda".
Gen Shavendra mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze kandi ko uruzinduko rwe i Kigali ruri mu rwego rwo gusangizanya ubunararibonye mu kubaka ubushobozi hagati ya RDF n’igisirikare cya Sri Lanka, agaragaza uburyo ibihugu byombi bishobora guhana abarimu bo mu mashuri ya gisirikare ndetse no mu zindi nzego zitandukanye.
Ati: "Mu Rwanda, ingabo zakoreye igihugu akazi gakomeye mu gushyigikira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Twarimo tuganira uko twembi twasangizanya ibyo dushobora gukora. Muri Sri Lanka twahaye amasomo Ingabo z’u Rwanda, kandi dufite intego yo kongera ibyo duhana hagati y’ingabo za Sri Lanka n’iz’u Rwanda".
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira Abatutsi baruruhukiyemo. Yasuye kandi ingoro ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura
No comments