U Rwanda na Koreya y'Epfo byasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari y'amadorari



Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amadolari.

Ni amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika ibihugu byombi basinyanye agamije gutera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu.

Aya amasezerano akurikiye ayasinyiwe mu nama yahuje Koreya na Afurika (Korea-Africa Summit) yabereye muri Koreya y’Epfo kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 5 Kamena 2024, yari agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Koreya.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 1963, ubu bikaba bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.