Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yafunguye Stade Amahoro ku mugaragaro


Kuri uyu wa Mbere taliki 01 Nyakanga 2024, nibwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame yafunguye Stade Amahoro ivuguruye. Perezida Kagame yari kumwe na DR Patrice Mutsepe ukuriye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika.


Uyu muhango kandi wakurikiwe no kwesurana hagati ya APR fc na Polisi fc muri iyi stade yakira abantu bagera ku bihumbi 45 bavuye kuri ku bihumbi 25 mu gihe itari yakavuguruwe.


Dr Patrice Motsepe yashimye umukuru w’igihugu witanze akubaka igikorwaremezo nka Stade Amahoro. Yongeyeho ko adashidikanya ko ari imwe muri stade nziza muri Afurika no ku isi yose.


yagize ati " Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk’iyi."


Yasoje avuga ko akurikije impano zihari n’uburyo bwo kuzamura impano abona ko u Rwanda ruzatsinda. Ati" u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika."


Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye aho, yashimye Abanyarwanda bitabiriye itahwa ry’iyi Stade Amahoro nshya, avuga ko iyi stade yubatswe ku gitekerezo cya Perezida wa CAF n’uwa FIFA.


Ati "Mbere na mbere reka nshimira umuvandimwe Patrice Motsepe wa CAF hamwe n’undi muvandimwe, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uko ari babiri ni bo batumye twubaka igikorwaremezo cya siporo nk’iki.


Yunzemo ati" Bakoze byinshi mu gushyigikira u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo hazamuke urwego rwa ruhago Nyafurika ku bibuga nk’ibi, abana ba Afurika babone aho bazamukira n’aho batoreza impano ikomeye dufite ku mugabane wacu."


"Mu by’ukuri, ibi bizatuma tuzamura impano nyinshi mu gihugu cyacu aho kuzikura hanze buri gihe. Abantu bazakomeza bajye aho bashaka kujya, ariko na hano hari icyo tuzaba tugezeho bitewe n’ibyo dushaka gukora. Mwese ndashaka kubashimira ku bw’uyu munsi, umunsi ukomeye ku Rwanda no ku mupira w’amaguru kandi tuzakora n’ibindi byiza kurushaho."


Umukuru w’Igihugu yavuze ko ubu nta rwitwazo ruhari . Yanavuze ko ubu ari umwanya wo gushaka impano mu bakiri bato.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.