Kenya: Perezida William Ruto yatangaje uburyo bushya bwo guhangana n'ikibazo cy'ubukungu igihugu gifite kandi atongeye imisoro



Perezida wa Kenya, William Ruto, yobonye igisubizo gishya ku bukungu bw'iki gihugu. Nyuma y'imyigaragambyo yahitanye abarenga 20, bamagana itegeko ryo kongera umusoro, Perezida Ruto yatangaje ko igihugu ke kigomba kuguza amafaranga menshi kugira ngo guverinoma ikomeze yiyubake.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko kandi yari yavuze ko azakuraho umushinga w’itegeko w’izamurwa ry’umusoro utavugwaho rumwe nyuma y’imyigaragambyo yigabije inteko ishinga amategeko muri Kenya.

Kubera izo mpamvu Ruto yavuze ko Kenya igomba kuguza miliyoni 7.6 $ z’amadolari ya Amerika, kugira ngo yunganire guverinoma izibe icyuho cy’ubukungu ifite.

Yavuze kandi ko atekereza kugabanya amafaranga yakoreshejwe muri guverinoma ndetse no mu biro bye, utibagiwe no kugabanya amafaranga yagenerwa ubucamanza n’ubuyobozi bw’intara.

Iyo iri tegeko ryemerwa , ku ikubitiro guverinoma ya Kenya, yashoboraga gukusanya Imisoro y’inyongera hafi miliyari 350 z’amashiringi yo muri Kenya. Nk’uko Perezida Ruto abitangaza ngo ingamba z’imisoro ziteganijwe zari mu rwego rwo kugabanya umutwaro w’amadeni arenga miliyari 80 z’amadorari ya Amerika.

Gusa ibyo abaturage ntibabikojejwe, bitera imyigaragambyo yamaze iminsi muri iki gihugu. Akaba yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bavutse kuva muri 2000.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.