Umukino wo gutaha sitade Amahoro wahuzaga APR FC na Police FC urangiye APR FC iwutsinze



Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyitiriwe gufungura sitade Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 nibwo habaye umukino wo gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro.

Uyu mukino watangiye nyuma y’uko Perezida Kagame afunguye iyi sitade, ikipe ya Police FC yatangiye umukino neza irusha APR FC, ndetse ibona amahirwe ku munota wa 3, ariko ntiyayabyaza umusaruro .

Ku munota wa 13 ikipe ya APR FC yazamukanye umupira, maze Mugisha Gilbert acenga ba myugariro ba Police FC, ateye umupira mu izamu Rukundo Onesime ntiyabasha kuwugarura, APR FC ifungura amazamu. Igice cya mbere cyaje kurangira APR FC iyoboye n’igitego 1-0. 

N'ubundi iminota 90 yaje kurangira bikiri igitego 1 cya APR FC cyayihesheje n’igikombe. Mugisha Gilbert watsinze igitego rukumbi muri uyu mukino yahise aba umukinnyi wa mbere utsinze igitego muri Stade Amahoro ivuguruwe.

No comments

IZIHERUKA

Mozambique mu muvuno mushya: U Burusiya bwayitegeye amaboko mu guhashya iterabwoba riri muri Cabo Delgado

  U Burusiya bwamaze gutangaza ko bwiteguye guha ubufasha bwose bukenewe igihugu cya Mozambique mu rugamba rwo guhashya burundu imitwe y’ite...

Powered by Blogger.