Umujura yasanzwe mu mwobo w’amazi yapfuye nyuma yo kwiba muri kaminuza
Abajura bitwaje intwaro bagiye kwiba ibikoresho by’abanyeshuri bo muri kaminuza biza kurangira umwe muri bo aguye mu mwobo muremure bavomamo amazi bamusangamo yapfuye.
Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo abajura bagabye igitero ku macumbi y’abanyeshuri ba kaminuza ya Cross River State ahitwa Okuku muri Nigeria. Biravugwa ko aba bajura baje bakiba amatelefone, mudasobwa ndetse n’amafaranga byose by’abanyeshuri.
Mu gihe aba bajura bageragezaga gutorokana ibyo bibye, umwe muri bo wamenyekanye ku mazina ya Bob Jay ntibyamuhiriye kuko yaguye mu cyobo kirekire cy’amazi bamubonamo mu gitondo atagihumeka.
Umunyeshuri waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko abajura bari benshi cyane byongeyeho kandi baje ahagana i saa sita z’ijoro abantu hafi ya bose basinziriye.
Yagize ati "Baraje biba abanyeshuri bose bo mu macumbi ya Okuku, bajombye icyuma umunyeshuri umwe, ndetse undi bamukomeretsa ku mutwe bamukubise inkoni mbere y’uko bacikana ibyo bibye bifite agaciro".
Nk’uko byatangarijwe Vanguard ngo umwobo igisambo cyaguyemo ntiwagiraga umufuniko, abanyeshuri bakaba ari ho bavomaga amazi yo kumesa no koga.
Iby’uko umwe mu bajura yaraye aguye mu mwobo w’amazi byamenyekanye mu rukerera ubwo abanyeshuri bajyaga kuvoma nk’ibisanzwe bagatungurwa no kubonamo umugabo wapfiriyemo. Icyo gihe bahise bitabaza abaturage bamukuramo ku buryo hari n’abavugaga ko yitwa Bob Joy, akaba aturuka mu mudugudu baturanye wa Mbube.
Abandi bajura ntibaramenyekana ariko iperereza riracyakomeje nyuma y’uko inzego zibishinzwe zabimenyeshejwe. Uyu mujura wapfuye biravugwa ko banamusanganye telefone ye, gusa ariko yari yahindanye nta kintu igaragaza ngo yifashishwe batahura bagenzi be.
No comments