Barashima Leta yababaye hafi nyuma y'urupfu rw'abantu 8 bishwe n'inkuba



Abantu umunani (8) bo mu turere twa Ngororero, Rutsiro na Musanze ni bo bahitanywe n’inkuba mu mvura yaguye ku mugoroba wa tariki 8 uku kwezi. Abahitanywe n’inkuba bose ni abagore, ikaba yarabakubitiye mu mirenge itandukanye.

Ibi byago bimaze kuba, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho ibyago byabereye begereye imiryango yabuze abayo, bayiba hafi irahumurizwa, inafashwa mu gikorwa cyo gushyingura ababuze ubuzima.

Ndindiriyimana Jean Paul w’imyaka 36 ukomoka mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nkotsi, yapfushije umugore we Mukandayisenga Angelique yari asanze mu rugo avuye mu kazi, inkuba igahita ikubita, mu rugo rwose bagahungabana.

Yagize ati “hari nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba imvura igwa. Twumvise inkuba ikubita, mbona umwana umwe anguye iruhande, ndebye ku rundi ruhande mbona madamu yaguye hasi, turatabaza, apfa tumujyanye kwa muganga. Umwana we ubu ameze neza.”

Uwitwa Mpayimana Jean de Dieu w’imyaka 35 wo mu murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero; na we nyuma yo gupfusha umufasha we Musabyemariya Colette, yahawe ubutabazi anafashwa gushyingura. Yashimye ko Leta y’u Rwanda itirengagiza abaturage mu bihe bikomeye.

“Ndashima Leta y’u Rwanda. Numvaga nihebye ntaho mpagaze. Inkuba yamukubise ari bwo ngeze mu rugo mvuye mu kazi tutaraganira. Numvaga nanjye ngiye gupfa. Nabonye ubutabazi, abakozi ba MINEMA bansanze mu rugo, barampumuriza bampa 200,000 Frw yo kwifashisha ako kanya, ndashima Leta yacu ituba hafi umunsi ku munsi, no mu bihe bikomeye.”

Kuri uyu wa 14, Nyakanga, iyi miryango yabuze ababo, yongeye guhabwa ubundi bufasha burimo ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo n’ifu y’ibigori, ibikoresho by’isuku ndetse n’imyambaro bifite Agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi magana atatu (300,000 Frw) nk’uko iyi nkuru ya Isango Star ivuga.

Nziyonsanga Etienne wo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero, na we yapfushije umufasha we Niyigaba Joselyne, amusigira umwana w’ibyumweru bitatu. Mu marangamutima menshi yashimye uburyo yahumurijwe, agafashwa gushyingura, n’ubu ubuyobozi bukaba bukomeje kumuba hafi, aho yemerewe kuzahabwa uburyo buzamufasha kubona amata y’uruhinja yasigaranye.

Yagize ati “MINEMA yampaye amafaranga 200,000 Frw bikimara kuba, nyifashisha mu gushyingura no mu bindi nari nkeneye. Uyu munsi nongeye guhabwa ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibiribwa, imyambaro, n’ibindi. Kuba Leta itwitaho biratwubaka bigatuma tudaheranwa n’agahinda. Ndashima Leta ihora ituzirikana, ikatuba hafi mu bihe bigoye.”

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko Leta itazahwema gutabara abaturage bayo bari mu kaga no gukomeza kubafasha kwiyubaka.

Abahura n’ibiza bitandukanye hirya no hino mu gihugu bahabwa ubutabazi bw’ibanze, ariko kandi bakanafashwa kongera kwiyubaka no kwiteza imbere. Aba na bo bazakomeza gukurikiranwa no gufatwa mu mugongo nk’uko bisanzwe bikorwa dufatanije n’inzego z’ibanze.

MINEMA itanga inama ko nubwo turi mu gihe cy’Impeshyi, igihe bigaragaye ko imvura igiye kugwa cg Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) kigatangaza ko imvura iri bugwe ahantu runaka, abahatuye badakwiye kwirara ngo turi mu bihe by’izuba, ahubwo buri wese, aba agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Amwe muri ayo mwabwiriza ni ukwihutira kugama mu nzu iri hafi, ukava byihuse mu mazi, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kureka gukoresha telefoni igihe cy’imvura irimo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwambara inkweto mu gihe ibirenge byawe biri hasi no kwirinda kwegera ku nkuta no guhagarara mu muryango ku nzu zidafite ubwirinzi bw’inkuba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.