Kenya: Umwana w’imyaka itatu yariye inzoka ahita apfa



Umwana muto w’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya ufite imyaka itatu y’amavuko, yariye inyama y’inzoka ayisanze mu mbuga y’iwabo bimuviramo urupfu.

Ku wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 nibwo ibi byabereye mu gace ka Mwingi muri Kitui. Raporo y’iperereza igaragaza ko ubwo umwana yatemberaga ku irembo yabonye inzoka batwitse maze yibeshya ko ari inyama ihiye ahita ayirya.

Byaje kuvumburwa nyuma ko iyo nzoka yari yishwe na nyirakuru w’uyu mwana utatangajwe amazina ye muri iyi nkuru; ubwo inzoka yazaga mu rugo rwabo nyirakuru we yarayibonye arayica, ndetse aranayitwika ariko yibagirwa kuyijugunya kure ari na yo ntandaro y’urupfu rw’umwana waje kuyirya ikamuhitana.

Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko inzoka umwana yariye ari imwe mu zifite ubumara bwinshi bityo ko nta cyizere cy’uko yari burokoke, nyamara hari n’abibazaga impamvu nyirakuru w’umwana atari yishe inzoka ngo ayitabe, cyangwa se ayijugunye aho umwana atagera.

Ubusanzwe mu muco w’agace batuyemo muri Kenya, iyo umuntu yishe inzoka aba agomba kuyitwika hanyuma ibisigazwa byayo na byo bigatabwa, gusa siko umukecuru wareraga uyu mwana yabigenje. Abaturanyi be baribaza niba koko kutayijugunya kure y’urugo yarabikoze abigambiriye.

Muri Kitui ni hamwe mu duce dukunze kugaragaramo abantu benshi bapfuye bitewe n’inzoka. Ahanini bitewe n’imihindagurikire y’ibihe bituma inzoka nyinshi ziva aho zisanzwe ziba zikaza guhiga amazi, ndetse n’ibyo kurya mu baturage.

Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko mu gihe cy’imvura nyinshi nabwo bibasirwa n’inzoka mu ngo zabo zivuye mu misozi. Ati "N’iyo nta mvura ihari usanga zaje guhiga ibyo kurya."

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.