Umuhanzikazi Madonna yashimye Imana yamukijije uburwayi bwari bumuhitanye



Umuhanzi w'icyamamare, Madonna, yafashe akanya ko gushimira Imana nyuma yo kurangiza umwaka akize indwara yari hafi kumwica.

Mu butumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Madonna yongeye gushimira Imana kuba yarakomeje kumuha imigisha ubuzima nyuma yo kumukiza indwara yatewe n'udukoko twatewe n'amaraso mu 2023.

Ni uburwayi bwamufashe gitunguro kandi abari bamukikije bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n'abaganga.

Gusa bamujyanyeyo mu gihe atari agishoboye kumva ububabare, kuko yamaze amasaha 48 (iminsi ibiri) ari muri koma, bihangayikisha benshi bibwiraga ko ashobora no gupfa, kuko amahirwe yo gukira yari make cyane.

Ariko, Imana yakoze igitangaza arabyuka, akomeza kwitabwaho n'abaganga atangira kugarura ubuyanja.

Madonna avuga ko ku ya 4 Nyakanga 2023, yabonye igitangaza kiva ku Mana igihe abaganga bamubwiraga ko yakize bagahita bamusezerera, agasohoka mu bitaro uwo munsi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.