Ibihumbi by’abanyeshuri byazindukiye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza 2023/2024
Kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 hateganyijwe gukorwa ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo biteguye gukora ibi bizamini ku ma site arenga 1000.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku munsi w’ejo hashize ibinyujije mu kigo gishinzwe ubugenzuzi n'ibizami mu mashuri abanza n'ayisumbuye (NESA). Yatangaje ko ibizamini bisoza amashuri abanza uyu mwaka biratangira none ku wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 bikazasozwa tariki 10 Nyakanga 2024. Ni ukuvuga ko bizakorwa mu minsi itatu.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gutangiza kumugaragaro ikorwa ry’ibi bizamini biratangizwa na Minisitiri w’Uburezi, bwana Twagirayezu Gaspard, k’u Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi I mu karere ka Gasabo. Iyi minisiteri kandi yohereje n’izindi ntumwa zayo ku ma site atandukanye hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gutangiza ibi bizamini bisoza icyiciro cy’amashuri abanza biratangira uyu munsi.
Abanyeshuri bagera ku bihumbi 202, 999 nibo batangajwe ko bujuje ibisabwa uyu mwaka 2023/2024, ni mu gihe 91, 189 ari abahungu, naho ibihumbi 111, 810 bakaba abakobwa, site 1, 118 nizo ziteganyijwe, ndetse n’abagenzuzi ibihumbi 12, 302.
No comments