Goma hafashwe amabandi agera muri 200 ariko ibibazo bikomeje kwiyongera



Kuva gahunda yiswe sukura umujyi (Safisha Muji) yatangizwa muri Mata mu mujyi wa Goma, amabandi asanga 200 amaze gutabwa muri yombi.

Aya mabandi yagiye atabwa muri yombi mu bihe bitandukanye nyuma y’uko amwe yagiye afatwa yitwaje intwaro yibisha mu baturage.

Ni mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, abandi batanu bavugwa ko ari amabandi, batawe muri yombi muri iki gikorwa, bashyikirizwa ubutabera.

Gahunda Safisha Muji yaje kandi igamije gushakisha abo leta y’i Kinshasa yise ko bakorana n’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi.

Gusa n’ubwo aya mabandi afatwa, umuyobozi wa Goma, komiseri mukuru, Faustin Kapend Kamand, avuga ko ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi kuko muri Goma ibyaha bikomeje kwiyongera.

Ati: “Buri cyumweru niho dufata amabandi yitwaje intwaro. Bashyikirizwa inzego z’ubutabera. Gusa ibyaha byo bikomeje kwiyongera ”.

Iki gikorwa cyatangijwe nyuma y’ubwiyongere bw’ibyaha mu mujyi no mu karere kegeranye na Nyiragongo n’ahandi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.