Umuhanzikazi Bwiza yateye urwenya rw'uko yatsinze ikizami cyo kurya ku biryo byari byagenewe abakoze siporo


Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, Bwiza Emmerence akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma yo gutera urwenya avuga ko ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye yagiye hamwe n’abakora amasiporo azwi nka accrobatie maze akora ibyo yari ashoboye bimuhesha kurira hamwe n’abandi bakoze ayo masiporo.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi kuri YouTube Channel yitwa Mie Empire, Bwiza avuga ko ibi yabikoze ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye aho yigaga ku ishuri rya Saint Joseph Birambo riri mu karere ka Karongi.

Mu rwenya rwinshi uyu mukobwa ukunze kugaragara aseka yagize ati: “Reka ngutere story… nigaga muri Sint Joseph mu Birambo, icyo gihe hari hagiye kuza Minister kwa kundi ibigo biba byateranye, hari n’abaturage b’aho ngaho, noneho bashaka abakorobasi, mu by’ukuri usibye  kwiyaminiya no gukunda ibintu byashyushye no gushungera…”.

Bwiza akomeza avuga ko muri ibyo birori byari bigiye kuba ku ishuri yigagaho hatumijwe abakorobate (accrobate) noneho abona ko ishuri rye rishobora guseba ariyo mpamvu yatumye yegera mugenzi we witwa Clemence n’undi witwaga Claudine kugra ngo barebe icyo bakora ariko ishuri ryabo rigaragare neza.

Akomeza asetsa avuga ko mu mwanya wo kwiyerekana imbere y’abashyitsi, yarambuye matela, maze ngo agashinga amavi, agakurikizaho umutwe maze aribirangura. Ati: “Naraje ndambura aho ngaho matela, nsubira inyuma gato ndaza nk’ugiye gutera siporo, nshinga amavi, nshinga umutwe, ndibirangura. Siporo yanjye iba irarangiye”. Akomeza avuga ati: “Ni nk’aho navuga ko nateye icy’imbere…. kandi nariye ibiryo by’abakorobate, baduha n’icyayi”.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.