Umukinnyi ukomoka muri Brezil wari uri mu igeragezwa muri APR FC ntibyamuhiriye



Umunya-Brazil, Juan Batista Lopes Da Silva wari umaze iminsi mu igeragezwa muri APR FC, yamaze kumenyeshwa n’iyi kipe ko atari ku rwego yifuza.

Tariki ya 30 Kanama 2024 nibwo Juan Batista Lopes Da Silva yageze mu Rwanda aje mu igeragezwa mu ikipe ya APR FC, yamushima akaba yayisinyira.

Amakuru dukesha ISIMBI ni uko APR FC itigeze imushima, umutoza Darko Nović w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yavuze ko abona ari ku rwego ruri hasi y’abakinnyi afite.

Ni nayo mpamvu atigeze amuha amahirwe yo kuba yakina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup iyi kipe irimo muri Tanzania.

Bisa nk’aho abakinnyi bakomoka muri Brazil badahirwa n’umupira w’u Rwanda kuko si bo ba mbere APR FC yazanye kuko muri 2011 yari ifitemo 2, Diego Oliveira na Lopes Carneiro batigeze bayihira.

Si APR FC gusa kuko na Rayon Sports muri 2018 yakandiye kuri Jonathan Rafael da Silva, yaragerageje ariko biranga birangira asubiye iwabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.