Kenya: Bane baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Kisumu


abantu bane ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane mu gace ka Manyatta B, mu Ntara ya Kisumu.

Abapolisi ndetse n’abaturage bavuga ko abishwe n’inkongi harimo abantu bakuru babiri n’abana bato.Bari baryamye mu nyubako zabo. Polisi ivuga ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana bityo hakaba hari gukorwa iperereza.

Gusa mu iperereza ry’ibanze Polisi yakoze, yavuze ko umuriro waturutse hasi mu nyubako biturutse ku kibazo cy’amashanyarazi.

Inkongi ikimara gukwirakwira muri ako gace, abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi bahise batabara, hanyuma baza kuvumbura ko hari abapfuye bagera kuri bane.

Kugeza ubu aho inkongi yibasiye abaturage bahimuwe ariko ntibarabona aho baba batujwe. Abayobozi bavuga ko bakeneye ibiryo ndetse n’aho kuba.

Gusa Polisi yavuze ko abakuwe mu byabo bajyanywe mu rusengero ruri hafi aho kugira ngo babacumbikire by’agateganyo mu gihe bagitegereje ubufasha, arinako hakorwa iperereza.

Polisi yavuze ko nta wakomeretse kandi ko iperereza kuri kimwe rikomeje.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.