Kenya: Perezida William Ruto yakuyeho ingengo y'imari ku bigo bya leta no ku ngendo zitari ngombwa z’abakozi ba Leta



Mu gihe Kenya yugarijwe n’ibibazo by’amikoro n’abigaragambya, Perezida Ruto yatangaje ko mu rwego rwo kugabanya amafaranga yakoreshwaga mu nzego zimwe na zimwe akurwaho. Yavuze ko ku ikubitiro ingendo zitari ngombwa z’abakozi ba Leta zikurwaho.

Perezida wa Kenya, William Ruto yatangaje kandi ko hari ibigo bya Leta 47 bigiye guseswa, abakozi babyo bagashyirwa mu zindi Minisiteri.

Ni zimwe mu ngamba zo kwizirika umukanda Ruto yatangaje kuri uyu wa Gatanu, mu rugendo rujyanye no kugabanya ingengo y’imari Leta ikoresha mu bigo byayo, nyuma y’uko itegeko rigenga imari risheshwe kuko ryamaganywe n’abaturage.

Perezida Ruto yavuze ko n’abajyanama b’ibigo na za Minisiteri na bo bagabanywa ku kigero cya 50%, kandi ko inzego zirimo iza Madamu wa Perezida wa Repubulika, iza Madamu wa Visi Perezida ndetse n’iza Madamu wa Minisitiri w’Intebe na zo zikuweho.

Mu bindi yatangaje harimo ko abakozi ba Leta bose bagejeje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukru, ni ukuvuga imyaka 60, bahita abasabwa kujya mu kiruhuko, nta gahunda yo gukomeza akazi ihari.

Ibi abigarutseho mu gihe, urubyiruko n’abakuru muri Kenya bakomeje kwigaragambya bamagana Perezida Ruto basaba ko yegura.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.