Umubyeyi wa Bianca yitabye Imana

 


Umubyeyi w’umunyamakuru Bianca yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14-15 Nyakanga 2024, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca yagize ati “Mana kubera iki? Ugire iruhuko ridashira mubyeyi!”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bianca yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yafashwe n’uburwayi atangira ahumeka nabi bamujyanye kwa muganga yitaba Imana.

Ati “Ntabwo yari asanzwe arwaye, yafashwe ahumeka nabi tumwihutisha kwa muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal birangira yitabye Imana.”

Benshi mu nshuti z’uyu mukobwa bamwihanganishije muri ibi bihe bikomeye arimo. Benshi mu bahanzi n’ababarizwa mu myidagaduro hano mu Rwanda no hanze yarwo bakomeje uyu mukobwa bamusaba gukomera.

Bamwe muri abo ni Doctall Kingslay wagaragaje ko atunguwe bikomeye n’iyi nkuru ndetse na DJ Alisha wahishuye ko yari azi neza uburyo Bianca yakundaga umubyeyi we.

Ati “Mana yanjye nzi ukuntu wamukundaga cyane, roho ye iruhukire mu mahoro, turagukunda kandi turagusengera Imana iguhe gukomera.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.