Mozambique: Umuhungu wa Perezida Filipe Nyusi yakoze impanuka

 


Florindo Nyusi akaba umuhungu wa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yakoze impanuka ikomeye mu Murwa Mukuru Maputo, ubwo yari atwaye imodoka ya Mercedes Benz ku muvuduko wo hejuru akagonga iyo mu bwoko bwa Toyata, na yo ihita igonga abana babiri b’imyaka irindwi bari bambaye imyenda y’ishuri, barakomereka.

Ibinyamakuru byandikira muri Mozambique birimo Club of Mozambique byatangaje ko iyo mpanuka yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ibera mu muhanda munini witiriwe Julius Nyerere.

Umwana umwe yakomeretse ku ivi byoroheje anahabwa ubuvuzi arara avuye mu bitaro, mu gihe undi wakomeretse ku mutwe we yagumyemo kugira ngo hakorwe igenzura rihagije niba nta bibazo bikomeye yagize, gusa abaganga batangaje ko na we nta kandi kaga afite ko kuba yagira uburwayi bw’inkurikizi bw’iyo mpanuka.

Polisi yo muri Mozambique yatangaje ko iri gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bimenyekane niba ibyabaye byabarwa nk’icyaha cyakozwe na Florindo Nyusi ku buryo yahabwa ibihano bijyanye na cyo.

Club of Mozambique kandi yatangaje ko iyi atari yo mpanuka ya mbere uwo muhungu wa Perezida wa Mozambique yakoze, kuko hari n’indi yabaye muri Gashyantare 2022

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.