Uganda: Batanu barimo Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari umwarimu
Abantu batanu barimo Abanyarwanda batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umukecuru wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza, wari ufite imyaka 67 wiciwe mu gace ka Kisoro muri Uganda.
Abatawe muri yombi bakekwaho ubwicanyi harimo Peter Ndagijimana w’imyaka 20, Isaac Nkurikiyimana w’imyaka 27 wakoraga akazi ko kubaga, William Nzamoye w’imyaka 28 wari umumotari, mu gihe abakomoka mu Rwanda ari Angela Utuze w’imyaka 22 na Angela Muhawenimana bakoraga mu kabari.
Uko ari batanu bakekwaho kwica Joy Nyiramuhisha wari utuye mu Kagari ka Kamonyi, muri Division y’Amajyaruguru mu gace ka Kisoro.
Redpepper yanditse ko uyu mukecuru yishwe tariki 26 Kamena n’abantu batamenyekanye, umurambo we basanga wafungiranywe mu cyumba.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate yatangaje ko abakekwa bose bemeye icyaha bavuga ko bamwishe bagamije kumwiba miliyoni 16 z’Amashilingi ya Uganda yari yagurishijemo umurima we.
Ati “Bamwe bibye ibikoresho birimo televiziyo, dekoderi n’ibindi ariko barabyambuwe biragarurwa.”
Maate yavuze ko nyuma yo kubazwa no gutegura dosiye yabo bazashyikirizwa ubutabera bakaryozwa ibyaha bakekwaho.
No comments