Uganda: Umugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu azira gutuka Museveni kuri TikTok



Umugabo w’imyaka 24 wo muri Uganda yakatiwe n’Urukiko gufungwa imyaka 6 nyuma y’uko atutse Perezida Museveni ku rubuga rwa TikTok.

Uyu mugabo witwa Edward Awebwa yarezwe gukoresha imvugo y’urwango no gukwirakwiza "amakuru ayobya ndetse aharabika" Perezida Yoweri Museveni.

Si we gusa kuko ngo yibasiye n’umugore we Janet Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, akaba ari n’umugaba mukuru w’ingabo.

Awebwa ngo yatutse umukuru w’ Igihugu anakwirakwiza ibihuha ko ku butegetsi bwa Perezida Museveni imisoro izajya ikomeza kwikuba.

Umucamanza Stella Maris Amabilis yuze ko uregwa yakoresheje imvugo nyandagazi bityo ko akwiye igihano kizatuma yigira ku hahise he kugira ngo ubutaha azubahe perezida, umugore wa perezida n’umuhungu wa perezida.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.