I Kigali hagiye kumurikirwa filime ‘Sarfira’ yahuriwemo na Akshay Kumar na Radhika Madan



Filime ‘Sarfira’ igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare muri sinema y’u Buhinde barimo Akshay Kumar n’umukunzi we Radhika Madan igiye gushyirwa hanze, izerekanirwa i Kigali ahitwa Canal Olympia.

Iyi filime igiye kujya hanze ku wa 12 Nyakanga 2024, ni imwe mu zikomeje kuvugisha abatari bake mu Buhinde no ku Isi yose kuko mbere y’uko ijya hanze byibuza amatike arenga ibihumbi 12000 yamaze kugurwa mu bitaramo birenga 3000 mu Buhinde gusa.

Ikinyamakuru ‘Hindustantimes’ cyagarutse ku nkuru y’iyi filime cyagaragaje mu gihe itaranasohoka byibuza imaze kwinjiza arenga miliyoni 37Frw.

Akshay Kumar w’imyaka 56 wamamaye muri sinema y’u Buhinde ukunze kuvugwaho inkuru zo gukundana n’inkumi zo mu myaka mike, muri iyi minsi ari kuvugwa mu rukundo na Radhika Madan 29 banakinanye muri iyi filime nkuko byanagarutsweho n’ikinyamakuru Indian Express.

Sarfira ni filime nshya y’Igihinde itegerejwe gusohoka ku wa 12 Nyakanga 2024, ikaba igaragaramo abakinnyi barimo Akshay Kumar, Radhika Madan, Paresh Rawal, Seema Biswas, Prakash Belawadi, Anil Mange n’abandi benshi bafite amazina akomeye muri sinema y’u Buhinde.

Iyi filime byari byitezwe ko yakabaye yaragiye hanze tariki ya 1 Nzeri 2023 biza kwimurirwa tariki 16 Gashyantare 2024 icyakora birangira bishyizwe ku wa 12 Nyakanga 2024, umunsi izanamurikirwahomu Buhinde n’i Kigali.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.