Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Rwanda n'u Burundi byemeranyije kuganira, bidasabye umuhuza



Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziyemeje gucoca amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu byombi bitabaye ngombwa ko hazamo abahuza.

Iki cyemezo cyafashwe tariki ya 6 Nyakanga 2024 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahuriraga muri Zanzibar na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro.

Ikiganiro bagiranye cyitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe. Icyo gihe bari bitabiriye umwiherero w’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko mbere y’uko uyu mwiherero utangira, we na Gen (Rtd) Kabarebe bahuye na Minisitiri Shingiro, bumvikana ko guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zizaganira, zigamije kwikemurira iki kibazo.

Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda n’u Burundi nta n’ubwo twagiye kukiganira muri iyo nama kuko mbere y’uko inatangira twaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, twumvikana ko ikibazo cyacu tugiye kukiganiraho hagati y’ibihugu byombi, nta muhuza ukenewe kuko ibihugu byombi bihuje ururimi, bihuje umuco. Twumvikanye ko tuzahura vuba kugira ngo tubicoce.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umwanzuro w’uko abahagarariye ibi bihugu bazahura ari wo wagejejwe ku bandi baminisitiri bitabiriye uyu mwiherero, hanyuma bemeranya ko uku guhura kuzaba mbere ya tariki 31 Ukwakira 2024 nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa EAC.

Guhura kw’abahagarariye ibihugu bifitanye amakimbirane biri mu mahame ya EAC kuva yashingwa, aho ibihugu biyigize byemeranyije ko mu gihe hari agatotsi kaje mu mubano wabyo, bizajya byicarana, biganire mu mahoro ku buryo bwo kubicoca

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.