RDC yaciye amarenga ko yisubiriye ku cyemezo cyo kwirukana MONUSCO



Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye amarenga ko ishobora kuba yarisubiriye ku cyemezo cyo kwirukana Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, muri Mutarama yatangaje ko ingabo ziri muri ubu butumwa zizava mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Mata 2024, hakurikireho iziri muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Bintou yasobanuye ko umwaka wa 2024 uzarangira ingabo zose ziri muri MONUSCO zamaze kuva muri RDC, kandi ko ibice zikoreramo zizabishyikiriza inzego z’umutekano z’iki gihugu.


Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho ubutegetsi bwa RDC bunenze umusaruro w’izi ngabo. Bwo bwari bwasabye ko ziba zahavuye mu 2023, gusa akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko kongereyeho umwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa mu cyumweru gishize, Minisitiri Thérèse Kayikwamba ushinzwe ububanyi n’amahanga yabajijwe aho imyiteguro yo gucyura ingabo za MONUSCO ziri muri Kivu y’Amajyaruguru igeze, asubiza ko bitagomba kwihutishwa.

Minisitiri Kayikwamba yasobanuye ko umutekano wazambye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bitewe n’imirwano ikomeje hagati y’ingabo za RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23, agaragaza ko ingabo za MONUSCO zibaye zitashye, zaba zisize icyuho.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ingabo za MONUSCO hamwe n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ziri gufasha iza RDC guhangana na M23, bityo ko zigikenewe cyane muri iki gihe.

Yagize ati “Kuba kwa MONUSCO muri Kivu y’Amajyaruguru ni ingenzi cyane kuri twebwe kubera ko MONUSCO yifatanya na SAMIDRC mu gushakira igisubizo ubushotoranyi, kandi itanga n’ibikoresho.”

Minisitiri Kayikwamba yagaragaje ko mbere yo gufata icyemezo cyo gucyura ingabo za MONUSCO, hagomba kubanza habaho ubugenzuzi ku mpinduka ziba muri Kivu y’Amajyaruguru mu bijyanye n’umutekano, ashimangira ko hatazafatwa icyemezo cyatuma M23 yinjirira mu cyuho cyagaragara.

Ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC bwatangiye mu Ugushyingo 1999 ubwo bwitwaga MONUC. Mu 2010 bwahinduriwe izina, bwitwa MONUSCO.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.