Mugisha Bonheur mu nzira zisubira muri APR FC



Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati yugarira agiye gusubira muri APR FC yari amaze umwaka avuyemo.

Amakuru dukesha IGIHE, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira avuga ko uyu mukinnyi w’ikipe ya Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia agomba gusubira muri iyi kipe.

Mugisha yavuye muri APR FC muri Nyakanga 2023 yerekeza muri Ahly Tripoli yo muri Libya atatinzemo kuko yamazemo amezi abiri gusa ubundi ajya muri Avenir Sportif de la Marsa yo muri Tunisia.

Icyakora uyu mukinnyi afite akazi gakomeye ko kuzahatanira umwanya kuko kuri ubu iyi kipe ifite abakinnyi benshi muri iki gice nka Nshimirimana Ismaël Pitchou, Taddeo Lwanga, Richmond Lamptey, Mugiraneza Froduard n’abandi.

APR FC iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2024 ikomeje kubera muri Tanzania. Iyi kipe kandi inakomeje kwitegura Imikino ya CAF Champions League izahuramo na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze mu mukino ubanza uteganyijwe hagati ya tariki 16-18 Kanama 2024.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.