Gahunda y'Ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda yaburijwe na Minisitiri mushya
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, nyuma yo gutangira imirimo yahise aburizamo gahunda Leta ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ni amakuru ikinyamakuru The Telegraph dukesha iyi nkuru kivuga ko cyahawe n’abantu b’imbere mu ishyaka Labour Party rya Starmer.
Iri shyaka mbere y’uko ryegukana intsinzi mu matora yabagize Inteko Ishinga Amategeko yo ku wa Kane ryari ryarabanje gutangaza ko niritsinda amatora mu byo rizihutira gukora harimo kudobya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ngo kuko idakurikije amategeko.
Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda bwa mbere yifujwe ubwo Boris Johnson yari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ikomeza no ku buyobozi bwa Liz Truss na Rishi Sunak bamusimbuye.
Iyi gahunda yari imaze imyaka ibarirwa muri ibiri yagiye idindizwa n’inkiko zagiye zitambika Guverinoma y’u Bwongereza.
Ingingo ijyanye na yo by’umwihariko iri mu zagiye zibandwaho ubwo abahatanye mu matora yo mu Bwongereza barimo biyamamaza.
Umwe mu bantu b’imbere mu Ishyaka ry’abakozi yabwiye The Telegraph ko "kuri ubu yamaze gupfa".
Uyu yunzemo ati: "Iyo Rish Sunak aza kuba atekereza ko gahunda y’u Rwanda ishobora gukora, ntabwo yari kwirirwa ahamagara amatora. Byari kuyobya uburari. Mu guhamagarira abantu gutora, Sunak yemeraga uko kuri".
Byitezwe ko u Bwongereza bugomba gushyira iherezo kuri iriya gahunda biciye mu masezerano bwari bwarasinyanye n’u Rwanda.
The Telegraph ivuga ko mu gihe cyo gusesa amasezerano byitezwe ko u Bwongereza buzazana ingingo ivuga ko nta yandi mafaranga buzongera guha u Rwanda uhereye umunsi azasereswaho.
Amakuru avuga ko kuva ariya masezerano asinywe u Rwanda rwari rumaze guhabwa miliyoni 270 z’ama-Pounds (Frw miliyari 455).
Gusesa ariya masezerano bisobanuye ko u Bwongereza bwahita "burokora" miliyoni 100 bwagombaga kwishyura mu mwaka utaha wa 2025 ndetse n’uwa 2026.
Kugeza ubu ntacyo Leta y’u Rwanda iratangaza ku bijyanye n’iseswa ry’ariya masezerano, gusa kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko Guverinoma y’i Kigali isohora itangazo byitezwe ko riza kuba riha ikaze Guverinoma nshya y’u Bwongereza ivugwaho kuyadobya.
No comments