U Burusiya: Indege y’ubwoko bwa Sukhoi Superjet100 yakoze impanuka igwa hafi ya Moscow



Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Burusiya yatangaje ko indege itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Sukhoi Superjet100 yari irimo abakozi bayo yakoze impanuka ikagwa mu ishyamba hafi ya Moscow.

Tariki ya 12 Nyakanga 2024 ni bwo Ibitangazamakuru by’u Burusiya byatangaje ko iyi ndege yakozwe kugira ngo ijye ikoreshwa mu ngendo z’imbere mu gihugu za kure yari isimbuye izari zisanzweho yakoze impanuka ubwo yari iri mu igerageza nyuma yo gusanwa no gukorerwa impinduka.

Byatangajwe ko mu bakozi b’indege bari bayirimo, batatu muri bo bahise bapfa ariko nta mugenzi warimo.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi ryavuze ko "Nta baturage babikomerekeyemo."

Abashinjacyaha bavuze ko indege yaguye hafi y’umujyi wa Kolomna kandi ko ari iy’ikigo cya Gazprom Avia.

Hari gukorwa iperereza ku mpamvu yaba yateye iyo mpanuka. Ihuriro ry’ingabo rya Rostech ryasabye leta kutihutira gufata umwanzuro ku cyateye iyi mpanuka bitewe n’uko iyi ndege yatangiye gukora mu 2014.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.