Gen. Japhet Koome wari umukuru wa polisi muri Kenya yeguye



Umuyobozi w’Igipolisi cya Kenya General Japhet Koome yeguye ku mirimo ye, nyuma yo kunengwa bikabije kubera imyigaragambyo yo kwamagana leta yahitanye abantu benshi, nk’uko byatangajwe na perezida Ruto ku wa gatanu.

Perezida William Ruto yemeye ubwegure bwa Japhet Koome, wayoboraga igipolisi nk’uko yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’umunsi umwe gusa yirukanye abaminisitiri ba guverinoma.

Ku wa kane, Ruto yirukanye abaminisitiri bose barimo umushinjacyaha mukuru, usibye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Musalia Mudavadi na Visi Perezida Rigathi Gachagua.

Ariko iki cyemezo cyasaga nkaho kitashimishije abasore n’inkumi bigaragambya. N’ubundi bakomeje bavuga ko bazakomeza imyigaragambyo yo mu muhanda keretse Ruto ubwe yeguye ku butegetsi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abantu 39 baguye muri iyo myigaragambyo.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.