U Buhinde: Umuvugabutumwa ashinjwa guteza umuvundo wapfiriyemo abarenga 116



Polisi yo mu Buhinde iri gushakisha umuvugabutumwa witwa Bhole Baba ushinjwa guteza umuvundo mu masengesho wapfiriyemo abayoboke barenga 116.

Iri koraniro ry’Abahindu ryahuriyemo abagera ku bihumbi 25 tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu karere ka Hathras kari muri Leta ya Uttar Pradesh gusa ntiryagenze neza habaye umubyigano watwaye ubuzima bwa benshi.

Polisi yatangiye gushakisha uyu muvugabutumwa, imushinja uruhare muri izi mpfu nk’uwari uyoboye iri koraniro “ryari riteguye nabi” gusa we yari yamaze gutoroka.

Umwunganizi wa Bhole Baba mu mategeko, AP Singh, yatangaje ko nta ruhare umukiriya we yagize muri izi mpfu, ahubwo ko hari abandi bantu bateje akavuyo muri iri koraniro, bashaka kumugerakaho icyaha cy’ubwicanyi.

Hari andi makuru avuga ko abari bashinzwe umutekano muri iri koraniro bagize uruhare mu guteza uyu muvundo, ariko Singh yasobanuye ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024, Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batandatu bari mu kanama kateguye iri teraniro, ibakekaho uruhare muri uyu muvundo.

Uyu muvugabutumwa yatangarije aho yihishe ko nta ruhare yagize muri uyu muvundo, kandi ntiyemera ko ikoraniro ryari riteguye nabi. Yijeje ubutabera kubufasha mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye izi mpfu.

Bhole Baba afite urusengero mu karere ka Mainpuri. Umunyamategeko we yasobanuye ko ari ho ari nubwo Polisi iri kumushakisha.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.