Uganda: Umugore yafunzwe azira gukata igitsina cy’umugabo we



Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi umugore w’imyaka 34 witwa Suzan Namuganza wakase igitsina cy’umugabo we, akaza gutoroka.

Iki cyaha Namuganza yagikoreye mu gace ka Kamuli gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda, mu byumweru bitatu bishize. Yari yarahungiye mu karere ka Namutumba, kwa mukuru we.

Uyu mugore ubwo yafatwaga, yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi mu kugira ngo ahatwe ibibazo. Yasabye imbabazi, asobanura ko imyuka mibi ari yo yamukoresheje aya mahano.

Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Busoga, Micheal Kasadha, yavuze ko kugira ngo Namuganza afatwe byaciye mu baturage batanze amakuru kandi ko hifashishijwe ikoranabuhanga mu kumenya icyerekezo aherereyemo.

Kasadha yatangaje ko Namuganza agomba kugezwa mu rukiko. Usibye icyaha cyo kugerageza kwica, akurikiranyweho n’ikindi cy’ubujura.

Umugabo we w’imyaka 45 y’amavuko, Moses Kawubanya, yagaragaje ko yifuza kumva Namuganza akatirwa igifungo cya burundu kuko ngo yamuteye igikomere kitazasibangana.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.