Amavubi yisanze ah'abagabo muri tombora yo gushaka itike mu gikombe cy'Afurika



Tombora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda D.

Kuri uyu Wa Kane taliki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo iyi tombora yabaye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ubwo batomboraga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda D aho arikumwe n’ikipe y’igihugu ya Benin, Libya ndetse na Nigeria.

Amavubi yisanze ari kumwe na Nigeria ndetse na Benin nyuma yuko n’ubundi bari mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Biteganyijwe ko imikino yo mu matsinda izatangira gukinwa mu kwezi kwa 9 uyu mwaka aho amakipe 2 ya mbere mu matsinda 12 ari yo azabona itike.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.