Zizou Alpacino yateguje album yahurijeho abahanzi barenga 20



Zizou Alpacino yamaze guteguza album ‘Success from suffering’ igizwe n’indirimbo 11 yahurijeho abahanzi barenga 20 ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ni album Zizou Alpacino ahamya ko yahurijeho abahanzi bo mu myaka itandukanye mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuziki w’u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Zizou yavuze ko imirimo yo gutunganya iyi album ayigerereye ku buryo mu minsi iri imbere azaba ayisangiza abakunzi be.

Ati “Album iri kurangira, izaba igizwe n’indirimbo 11 zirimo abahanzi barenga 20, abakunzi b’umuziki nyarwanda bihangane ndi mu mirimo ya nyuma yo kuyikoraho mu minsi ya vuba ndaba nyishyize hanze.”

Zizou yavuze ko iyi album ihuriweho n’abahanzi bo mu biragano bitandukanye, ati “Urumva ni album iriho abahanzi banyuranye, abagezweho uyu munsi, abamaze igihe mu muziki yewe hari n’abo mba narumvise batarasohora indirimbo ariko ngakunda impano yabo nkiyemeza kubashyiraho.”

Iyi album igiye gusohoka mu gihe Zizou Alpacino yabaye asubitse ibyo gusohora iya kabiri yise ‘Doxa’ igizwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari aherutse gutangaza ndetse yaranasohoye indirimbo ya mbere mu ziyigize.

Zizou yavuze ko iyi album yabaye ayisubitse nyuma yo kubona ko gukora imishinga y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bisaba kwitonda.

Avuga ko igihe icyo aricyo cyose azasoza uyu mushinga azasohora iyi album yari ibaye iya kabiri ikurikira iyo yise ‘5/5 Experience’ yari igizwe n’indirimbo nka Ubanza nkuze,Ngufite ku mutima,Karibu nyumbani n’izindi nyinshi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.