Turukiya: Imyigaragambyo y'abaturage yatumye abagera ku 170 bafungwa
Mu myigaragambyo yabaye ku wa kabiri Kamena 2024, Polisi ya Turkiya yataye muri yombi abantu bagera ku ijana na mirongo irindwi bari mu myigaragabyo yo kurwanya abaturage b’abanyasiriya bahungiye “muri” Turukiya . Iyo myigaragambyo yatewe n’umugabo ukomoka muri Siriya ushinjwa guhohotera umwana w’umukobwa w’umunyaturukiya.
Imyigaragambyo yakajije umurego mu mujyi rwagati wa Anatoliya nyuma y’uko agatsiko k’abanyaturukiya kigabije imitungo y’abanyasiriya , kangiza ibikorwa by’ubucuruzi byabo n’imitungo yabo.
Ku cyumweru, itsinda ry’abagabo ryigabije ibikorwa by’ ubucuruzi n’umutungo w’abanyasiriya i Kayseri barabitwika, nkuko byagaragaye mu mashusho yanyuze kuri murandasi yerekana amaduka acuruza ibiribwa yaka umuriro.
Nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Ali Yerlikaya ,yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP yagize ati ”Abantu 474 barafunzwe nyuma y’ibikorwa by’ubushotoranyi byakorewe abanyasiriya bahungiye muri Turukiya.”
Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, arashinja abatavuga rumwe n’ubutegetsi guteza amakimbirane ndetse akamagana ihohoterwa rikorerwa impunzi z’abanyasiriya bahungiye muri Turukiya.
Imibare ya Loni igaragaza ko Turkiya yakiriye impunzi z’Abanyasiriya zigera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri, izi mpunzi inshuro nyinshi umutekano wazo urahungabana , kubera urugomo bakorerwa n’abenegihugu.
Bivugwa ko impunzi zikomoka muri Siriya ari ikibazo gikomeye muri politiki ya turukiya,aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Turukiya basezeranyije abaturage ko bazasubiza izo mpunzi iwabo muri Siriya.
No comments