Perezida William Ruto, yasabye gusubira kuri gahunda yo kongera imishahara ya badepite n’abaminisitiri



Perezida William Ruto, yategetse ko Gahunda yo kongererwa imishahara ku badepite n’abaminisitiri yari iteganyijwe isubirwamo.

Impamvu ngo ni uko abaturage bamurakaje. Ibi bikaba bibaye nyuma y’icyumweru imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga ihatiye Ruto kureka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari urimo kongera imisoro.

Ku wa gatatu, Lyn Mengich ukuriye akanama k’igihugu k’imishahara (SRC) yavuze ko kazahagarika izo nyongera ku mishahara ku bategetsi bo muri leta kubera "ukuri kuriho ubu kujyanye n’ubukungu".

Mbere, ako kanama k’imishahara kari kagiye inama yo kongera imishahara ho 2% na 5% ku bategetsi bose bo muri leta, harimo n’abacamanza.

Gusa kuri ubu imyigaragambyo yo irakomeje, aho ejo kuwa gatatu abigaragambije batewe ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo kubatatanya.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.