RDC: Abashinwa batandatu (6) n’abasirikare babiri (2) ba FARDC bishwe barashwe



Abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishe abashinwa bagera kuri batandatu mu ntara ya Ituri kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024

Umuyobozi wa Djugu, Ruphin Mapela, ari naho ibyo byabereye, yavuze ko byakozwe n’umutwe witwa CODECO (Koperative ishinzwe iterambere rya Kongo). Igizwe ahanini n’abarwanyi bo mu bwoko bwa Lendu, bavuga ko barengera abakandamijwe.

Mapela yavuze ko Abashinwa batandatu n’abasirikare babiri ba Kongo bari barinze ikirombe cy’amabuye y’agaciro bishwe.Uhagarariye Croix-Rouge i Djugu, Dhekana Ernest, yavuze ko abarwanyi ba CODECO bahuye n’abashinwa bacukura zahabu bahita babamishaho amasasu.

Ati: "Binjiye mu nkambi yabo, bica abenegihugu batandatu b’Abashinwa n’abasirikare babiri bafite ubwenegihugu bwa Congo. Abishwe imirambo yabo yajyanywe mu mujyi wa Bunia.

Umuvugizi w’ingabo muri kariya karere, yemeje ayo makuru yongeraho ko abandi barwanyi batandatu b’uwo mutwe witwaje intwaro nabo bahasize ubuzima.

I Beijing mu Bushinwa , minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yamaganye icyo igitero, ivuga ko atari ubwa mbere abaturage b’u Bushinwa baba muri Congo bibasirwa bakanicwa.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Mao Ning, yabwiye abanyamakuru ko Ubushinwa buri kuvugana n’ubuyobozi bwa DRC mu gushakisha abandi baburiwe irengero.

Mao yagize ati: "Turasaba DRC gukurikirana no guhana ababigizemo uruhare hakurikijwe amategeko mu buryo bwihuse".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.