Tanzania: Umunyabugeni yakatiwe igifungo azira gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu



Umunya-Tanzania ukora ubugeni bw’amashusho asize irangi, Shadrack Chaula, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutwika ifoto ya Perezida Samia Suluhu Hassan. Baranzaho  banamuca ihazabu ya $2,000 (Arenga Frw miliyoni 2.6).

Shadrack Chaula mu kwezi gushize ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa gufata videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, imugaragaza atwika ifoto ya Perezida Samia yanumvikanye atuka.

Mu rukiko uyu musore w’imyaka 24, yemeye ko yakoze icyo cyaha ndetse yananiwe kwisobanura.

Gutabwa muri yombi kwe kwateje impaka mu mategeko, abanyamategeko bamwe bavuga ko nta tegeko ryarenzweho mu gutwika iyo foto.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye igikorwa cyo ku rubuga rwa internet cyo gukusanya amafaranga yo kwishyura amande ya Chaula kugira ngo arekurwe.

Mu 2018, Tanzania yashyizeho amategeko akaze ahana gukwirakwiza "amakuru y’ibinyoma", gusa abanenga ayo mategeko bavuga ko ari uburyo bwo kugabanya ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.

Polisi yavuze ko Chaula yakoresheje "amagambo akomeye" kuri perezida muri videwo yatangaje abicishije ku rubuga rwe rwa Tiktok ku wa 30 Kamena.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru Benjamin Kuzaga uyobora polisi mu gace ka Ntokela ho mu ntara ya Mbeya Chaula yafatiwemo, yabwiye abanyamakuru ko ibyaha uwo munyabugeni ashinjwa birimo gutwika ifoto ya perezida no gukwirakwiza amakuru agayitse ku rubuga rwa internet.

Ati: "Si umuco w’abaturage ba Mbeya gutuka abategetsi bacu b’igihugu." Abanyamategeko bamwe bavuze ko nta tegeko rihari rihana gutwika ifoto ya perezida.

Umunyamategeko Philip Mwakilima yabwiye ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania ko "Iyo foto yafashwe n’umufotozi wa leta? Reka ajye ahagaragara asobanure ingaruka yayo kuri sosiyete no ku gihugu. Ni nde ushobora kugaragaza itegeko ry’uko gutwika ifoto ari icyaha?"

Icyakora umucamanza Shamla Shehagilo ku wa Kane w’iki cyumweru yahamije Chaula icyaha cyo gukwirakwiza videwo kuri TikTok zirimo amakuru atari ukuri, arenze ku mategeko ya Tanzania agenga ibitangazwa ku mbuga za internet.

Urukiko rwanzuye ko ibikorwa bye ari itoteza ryo ku rubuga rwa internet no gushishikariza kwigomeka.

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byavuze ko Chaula yakomeje guceceka ubwo yari ahawe umwanya ngo yiregure.

Umushinjacyaha yari yasabye urukiko kumukatira igihano gikaze mu rwego rwo guha isomo abandi "ntibasuzugure" perezida.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.