Mbonyumutwa yitandukanyije na basaza be, yiyemeza gutora Kagame
Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa usanzwe ari umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominique wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda, yiyemeje kuzatora umukandida Paul Kagame mu matora ateganyijwe ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga.
Maryse uri mu bashinze uruganda C&D Pink Mango rukora imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga ndetse akaba ari na we washinze inzu y’imideli yitwa ‘Asantii’ anabereye Umuyobozi Mukuru, asanzwe ari umukobwa wa Shingiro Mbonyumutwa wabaye Umuyobozi w’Ibiro bya Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mudamu kandi asanzwe ari musaza wa Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa bamaze igihe barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Aba basanzwe baba mu buhungiro mu Bubiligi, bashinjwa kandi kuba bamaze igihe bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bitandukanye na basaza be, Maryse Mbonyumutwa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko yishimira kuba agiye gutorera mu Rwanda ku ncuro ye ya mbere, anashimangira ko yiteguye gutora umukandida Paul Kagame wa RPF-Inkotanyi.
Mbonyumutwa yavuze ko yahisemo gushyigikira Kagame kubera ko yizera ko "iterambere ryihuse ry’igihugu cyacu ndetse n’umugabane wacu ni ingenzi, bityo umusanzu wa buri wese ni ngombwa kandi urakenewe".
Yunzemo ati: "[nzatora Kagame] kubera ko nizera kandi nkaba narabonye ko [iterambere] rikenera amahoro, umudendezo, umutekano, icyerekezo n’Imiyoborere ifite intego".
"Ni ukubera ko nizera ko ibikorwa bivuga kurusha amagambo, ndetse ushobora guhimba buri kimwe ariko ntiwahimba umurava. Ikindi ni uko dufite amateka atandukanye ariko tukaba tugomba kugira ahazaza hamwe ku bw’amahitamo".
No comments