Sadio Mane yishimanye n’umugore we w’imyaka 19 wasoje amashuri yisumbuye

 


Sadio Mane yafashije umugore we w’imyaka 19 kwishimira isozwa ry’amashuri yisumbuye yasoje muri uku kwezi.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 nibwo Sadio Mane yatangarije abakunzi be ko umugore we Aisha Tamba w’imyaka 19 yasoje amashuri yisumbuye.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze cyane cyane urubuga rwa Instagram, uyu mukinnyi yerekanye amashusho ari kumwe n’umugore we bari kwishimira ko yasoje amashuri yisumbuye.

Muri Mutarama 2024 nibwo Sadio Mane yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yari yasezeranye na Aisha Tamba wari ufite imyaka 18 icyo gihe.

Mane na Aisha Tamba basezeranye imbere y’Imana mu idini ya isilamu aba bombi babarizwamo.

Sebukwe wa Sadio Mane, Amadou Tamba yemeye gushyingira umukobwa we akiri mu myaka 18.

Sadio Mane asigaye akinana na Cristiano Ronaldo muri Al-Nassr nyuma yo kuva muri Liverpool yamumenyekanishije ku isi.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.