Koffi Olomide yasabwe kwitaba Ubushinjacyaha



Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusumba izindi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024 yatumijeho umuhanzi Koffi Olomide wamamaye mu njyana ya Rumba.

Umunyamabanga Mukuru w’uyu Mushinjacyaha, Alexis Amisi Ometete, yamenyesheje Olomide ko asabwa kwitaba Saa Tanu z’amanywa tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Mu ihamagara uyu muhanzi yandikiwe, yasobanuriwe ko impamvu yatumijweho n’Umushinjacyaha Mukuru azayisobanurirwa ubwo azaba ageze mu biro bye biherereye mu gace ka Gomba mu mujyi wa Kinshasa.

Uyu muhanzi ahamagajwe nyuma y’uko tariki ya 11 Nyakanga 2024 yitabye inama nkuru y’igihugu ishinzwe itangazamakuru n’itumanaho (CSAC), kubera gutangariza kuri televiziyo y’igihugu ko ingabo z’igihugu cyabo zikubitirwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Nta ntambara ihari. Turi gukubitwa inshyi. Bari kudukorera ibyo bashaka. Niboneye amakamyo aza yidegembya, nta muntu uyahagarika. Nabonye abasirikare bacu bajyanwa ku rugamba na moto, amarira aragwa. Nta ntambara ihari, turi gufatwa nk’abana. Ubundi mu ntambara iyo urashe, nanjye ndarasa.”

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa CSAC, Olomide yatangaje ko yibukijwe ko ari Ambasaderi w’injyana ya Rumba, bityo ko mu mvugo ye akwiye gushyiramo dipolomasi, kabone n’iyo yaba afite ukuri n’ibimenyetso.

Ibinyamakuru byo muri RDC bigaragaza ko gutumizwa kwa Olomide mu Bushinjacyaha bishobora kuba bifitanye isano n’aya magambo CSAC ihamya ko aca intege ingabo z’iki gihugu ziri ku rugamba.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.