Nyuma y'icyumweru ari isibaniro ry'intambara, Israel yamaze gukura ingabo zayo muri Gaza!



Nyuma y’uko hari hashize icyumweru hari isibaniro ry’intambara mu bice bimwe bya Gaza, Israel yamaze kuhakura Ingabo zayo.

Ni intambara yangije byinshi, nko gusenya amazu n'ibindi bikorwaremezo ariko igarukwaho cyane n’uko mu cyumweru kimwe itwaye ubuzima bw’abantu bagera kuri 60.

Iyi ntambara ikomeje kuba, mu gihe ibihugu nka Amerika n’ibindi bihugu bishyigikiye ko intambara irangira birimo na Qatar, bikomeje ibikorwa byo guhuza impande zombi.

Inzego z’ubutabazi muri Gaza ziravuga ko zabonye imirambo igera kuri 60 y’Abanyepalestina bishwe n’ingabo za Isirayeli mu cyumweru kimwe gishize.

Abakora ubutabazi babwiye abaturage kudapfa kugaruka muri ako gace bakeka ko bashobora kuraswaho bikomeye bityo bikaba byatwara ubuzima bw’abandi bantu.

Hagati aho, abarwanyi ba Hamasi baravuga ko na bo bagabye igitero ku ngabo za Isirayeli bazirasaho ibisasu bya rokete bagahitana abatari bake abandi bagakomereka. Bamwe mu baturage kuri uyu wa gatanu bari batangiye kugaruka mu bice bimwe hatakiri imirwano.

Iyi ntambara igiye kumara hafi umwaka wose, ni imwe mu zihangayikishije abanya Hamas kuko usanga bicwa umunsi ku wundi. Mu cyumweru gishize Israel yifashishije Utudege duto tutagira abadereva yasakaje impapuro ziburira abo muri Gaza ko bagomba guhunga kuko hagiye kuba Isibaniro y’intambara.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.