Rudeboy yagiriye abagabo inama yo guca agasuzuguro k’abakobwa bakishakira abagore bafite amafaranga



Rudeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria yagiriye abagabo inama yo gushikama bagashaka amafaranga, bamara kuyabona nabo bakishakira abagore b’abakire, bagaca agasuzuguro k’abakobwa bahora bavuga ko bazashaka abagabo b’abakire bakabahindurira ubuzima.

Uyu muhanzi avuga ko abakobwa b’iyi minsi mbere y’uko bajya mu rukundo cyangwa gushyingiranwa n’umusore babanza kureba ubushobozi afite mu buryo bw’amafaranga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yabwiye abagabo ko mu gihe babonye amafaranga nabo bagomba gushaka abagore bakize, bityo umuntu wese akumva ko agomba gukora adategereje amakiriro ku bandi.

Ati:”Ikigero bagezeho bakomeza kuvuga ko umugabo agomba kuba afite amafaranga mbere y’uko bakundana cyangwa bashyingiranwa biteye ubwoba.

“Muhindure ibyo muvuga, mushake amafaranga, hanyuma muzashake abakobwa nabo bakize. Buri wese agomba kuyashaka.”

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.