Huye: Ishuri Ikibondo ryiyemeje gutegura icyumba ndangamurage my rwego rwo gufasha abanyeshuri gusobanukirwa umuco
Mu rwego rwo kunoza imyigishirize no gufasha abana bigisha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco w’Abanyarwanda, ishuri ribanza Ikibondo ryihangiye icyumba ndangamurage.
Ni icyumba kimwe iri shuri riherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye ryafashe rishyiramo bimwe mu bikoresho gakondo by’Abanyarwanda.
Rachel Muhawenimana, umwe mu bana baharangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko mu byo yahabonye harimo “Ingobyi, ibikoresho bifashisha barwana mu ntambara harimo umuheto, icumu, n’imyambi y’amoko atatu.”
Akomeza agira ati “Hari n’ibikoresho kera bifashishaga bari kwenga nk’umuvure n’ibindi. Hari n’ibyifashishwaga mu buhinzi nk’isuka, ifuni na najoro ya kera.”
Muhawenimana avuga ko hari n’inkoko n’isekuru, ariko byo iwabo babifite, akanavuga ko kubibona ku ishuri bituma barushaho gusobanukirwa n’ibyo basanga mu bitabo bigiramo.
Ababyeyi barerera muri ririya shuri bashima igitekerezo ryagize kuko n’ubwo no mu Ngoro y’Umurage y’i Huye bihari, kubigira hafi bifasha abana kurushaho gusobanukirwa n’ibyo biga.
Uwitwa Alfred Ngabonziza agira ati “Iyo babiberekeye ku ishuri, umwarimu asobanura byimbitse uko ibyo bikoresho byifashishwa, mu gihe iyo babisanze mu Ngoro y’Umurage bahamara igihe gitoya kitangana n’icyo abana bamarana na mwarimu.”
Yungamo ati “Kandi noneho, mu Ngoro y’Umurage umwana abona icyo gikoresho rimwe gusa, ariko hano ku ishuri babibona kenshi bakarushaho gusobanukirwa neza.”
Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’ishuri Ikibondo, Françoise Uwera, uvuga ko igitekerezo cyo gushyiraho icyumba ndangamurage cyaturutse ku gushakisha uko abana barushaho kumva ibya kera, no kugira ngo bajye babibona hafi batarinze kujya mu Ngoro Ndangamurage.
Ati “Nko mu wa kane tuhafite amashuri atanu. Gushorera abana bangana gutyo ntibyoroshye. Ibikoresho byose biri mu bitabo turabishaka, tukabibereka mu gihe cy’amasomo. Twabanje guhugura n’abarimu bacu kuko muri bo hari abakiri batoya na bo ubwabo batari babizi.”
Ishuri ribanza Ikibondo ryashinzwe mu mwaka w’1996, rifite abana 33 bigaga mu mwaka wa gatatu w’ishuri ry’incuke. Kuri ubu rifite abanyeshuri 910 harimo abo mu ishuri ry’incuke no mu mashuri abanza.
No comments