RIB yataye muri yombi Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church Bishop Rugamba Albert



Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church Bishop Rugamba Albert yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, yatangaje ko ayo makuru ari ukuri.

Dr. Thierry Murangira, yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyagwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi kuko hagikorwa iperereza.

Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.


No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.