Rusizi: Abahinzi babangamiwe n’igiciro cy’imyumbati cyaguye
Abahinzi b’imyumbati bo mu Kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi barasaba ubuyobozi kubashakira amasoko y’imyumbati nyuma y’uko igiciro cyayo kiguye bikabatera igihombo.
Imirenge ya Bugarama, Gitambi, Gikundamvura na Muganza isanzwe yeramo imyumbati myinshi ariko kuri iyi nshuro abahinzi bayo bavuga ko umusaruro warushijeho kwiyongera nyuma y’uko bahawe ishwagara n’ifumbire nyongeramusaruro.
Ibi byatumye igiciro ku kilo cy’imyumbati y’imivunde kiva kuri 400Frw kigera kuri 200Frw. Bavuga ko ari igihombo bitewe n’ibyo baba barashoye mu buhinzi.
Laurencia Mukahirwa wo mudugudu wa Mahoro Akagari ka Ryankana Umurenge wa Bugarama yabwiye IGIHE ko imyumbati yejeje yari yarabaze ko azakuramo ya 60,000 Frw na 70,000 Frw Frw, ariko ngo bitewe n’uburyo igiciro cyaguye ngo nta cyizere afite ko azabonamo n’ibihumbi 30 Frw.
Ati “Umwero ni mwiza ariko igiciro kiri hasi. Ubu muri iki gihe ushobora no kugurisha imyumbati ntuzakuremo ayo kongera kwatisha umurima wo guhinga”.
Mukabayingana Rosalie yatishije umurima w’ibihumbi 100 Frw awuhingisha ku bihumbi 100 Frw, yishyura imirimo yo gutera, kubagara, gukura no gutonora aho avuga ko yashoyemo arenga ibihumbi 250 Frw.
Uyu mubyeyi avuga ko ubushize yari yejeje ibilo 600, ubu akaba yarejeje ibilo 1000 bivuze ko agurishije ikilo kuri 200 Frw yakuramo ibihumbi 200 Frw yarashoye ibihumbi 250 Frw
Ati “Dufite impungenge ko tuzabura ayo kongera gukodesha imirima kuko umurima ukodeshwa ibihumbi 100 Frw kandi ugurishije ikilo kuri 200 Frw wakuramo wahomba niyo mpamvu dusaba ko nibura ikilo kidakwiye kujya munsi ya 300 Frw”.
Aba bahinzi bavuga ko imbogamizi ikomeye bafite ari uko badafite uburyo bwo kubika iyi myumbati ngo barindire ko igiciro kizamuka kuko iyo bayihunitse ihita imugwa kubera ko mu Bugarama hashyuha cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiliga, yabwiye IGIHE ko nk’akarere bashimira Perezida wa Repubulika wabageneye ishwagara n’ifumbire byo gushyira mu mirima, uyu munsi abaturage ba Rusizi bakaba badataka inzara.
Ati “Ubu rero batangiye gusarura ikigaragara ni uko umusaruro w’imyumbati wabaye mwinshi, turaza gukorana rero na Minisiteri ibishinzwe turebe icyakorwa”.
Meya Dr Kibiliga avuga ko abahinzi badakwiye guterwa ikibazo n’uko bashobora kubura isoko kuko umujyi wa Kamembe ufite abantu benshi ndetse bakaba baturanye na RDC.
Inkuru ya IGIHE
No comments