Ngororero: Umuhanda Kabaya - Rubaya wari warangiritse watangiye gusanwa



Ni umuhanda uva ku Kabaya werekeza ahari uruganda rwa Rubaya, wangizwa n’imvura nyinshi bigatuma ubuhahirane bugorana mu baturage bakorera ubucuruzi mu isantere ya Kabaya.

Amakuru dukesha Kigali Today mu kiganiro na bamwe mu baturage, bari bagaragaje imbogamizi zitandukanye zirimo kuba iyo bejeje icyayi gitunganyirizwa mu ruganda rwa Rubaya, ariko kuhageza umusaruro bibagora.

Uwitwa Uwingabire Jackeline, umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi b’icyayi cya Rubaya yitwa KOTRAGAGI, yagize ati: “Koperative yacu yinjiza Miliyari ebyiri ku mwaka, icyerekana ko dufite umusaruro mwinshi. Dufite icyayi gituruka mu bice bitandukanye, ariko cyane cyane mu gihe cy’imvura duhura n’imbogamizi y’imihanda mibi, aho dushobora kumara iminsi itatu imihanda yarangiritse ntitubashe kugeza umusaruro wacu ku isoko kandi ubusanzwe dusoroma icyayi buri munsi”.

Undi muhinzi w’icyayi yagize ati: “Imihanda iteje ikibazo gikomeye cyane, uyu muhanda wavaga Kabaya-Rutagara-Kagano-Ngororero, ubuhahirane bwacu bukoroha ariko ubu ntibishoboka kuko n’Umurenge ubwawo ntabwo uri nyabagendwa”.

Uwimana ucururiza mu isantere ya Kabaya na we yagize ati: “Iyi mihanda ituma dusigara inyuma kuko hari ubwo imihanda yifunga bigatuma byinshi bidindira. Hano haturuka amakara ndetse hari n’ibyo bagemura mu Mujyi ariko akenshi usanga bizinesi zahagaze ubucuruzi bukadindira. Uretse n’imodoka n’amoto hari ubwo byanga ukayiterura cyangwa ukayisiga ukagenda n’amaguru”.

Aba baturage bagaragaza ko abafite imodoka baziparika kure y’aho batuye, mu gihe abayobozi bo imodoka bazisiga ku Mirenge kugira ngo babashe kugera mu baturage.

Bavuga ko imihanda myinshi yo muri aka gace yangiritse ubwo u Rwanda rwibasirwaga n’ibiza aho byangije ibikorwa remezo ndetse bigatwara ubuzima bw’abantu.

Bamwe mu batwara abantu kuri Moto muri aka gace nabo bagaragaza imbogamizi. Hakizimana Sylver, utwara abagenzi kuri Moto bavuye ku Kabaya berekeza Rubaya. Ati: “Uyu muhanda urimo ibinogo, turasaba ubuvugizi bazawushyiremo kaburimbo kugira ngo moto zirambe. Hari ubwo tubura abagenzi batinya kugwa hasi kubera umuhanda mubi nko mu gihe cy’imvura”.

Ibiciro kuri Moto ubusanzwe ni amafaranga 1500 ariko iyo imvura yaguye aba 2000.



Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick, yasobanuye ko iki kibazo cyari gihari ariko kuri ubu hari rwiyemezamirimo urimo gukora uyu muhanda. Ati: “Nibyo ikibazo cyari gihari, ariko ubu twashatse uburyo bwo kugikemura, dufitanye amasezerano na rwiyemezamirimo ndetse yatangiye gukora. Ubu twakwizeza abahinzi b’icyayi ndetse n’abandi muri rusange ko ntawe uzongera kubura uko ageza umusaruro ku isoko kuko ahangiritse hose harimo gusanwa”.

Uwihoreye akomeza avuga ko mu masezerano bafitanye, ari uko uyu muhanda utazarenza ukwezi kwa Kanama 2024.



No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.